• warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/izuba.rirashe.jpg) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.
  • warning: getimagesize(http://sante.rw/sites/default/files/category_pictures/Imvaho.logo_.png) [function.getimagesize]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 403 Forbidden in /home/sante/public_html/sites/default/modules/taxonomy_image/taxonomy_image.module on line 267.

Ububiko bw’amafunguro bushobora kugira uruhare mu guhindura imikorere y’umubiri

Ni ngombwa kwitondera cyane amafunguro abikwa mu bikopo (Ifoto/Niyonsenga)

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi ku mirire mu gihugu cy’Ubufaransa,   Mathieu Merull avuga ko amafunguro ari ibintu fatizo umubiri ukuramo byinshi kugira ngo ushobore kurushaho gukora neza.

Ugusa neza kw’uruhu bishobora gukomoka ku mafunguro

Izuba Rirashe
Inyanya zibonekamo vitamin A igira uruhare mu gutuma uruhu rusa neza (Ifoto/Niyo

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha agashami k’imirire muri Kaminuza ya Tel-Aviv yo mu gihugu cya Israheli ku Mugabane wa Aziya, avuga ko burya amafunguro agira uruhare rukomeye mu gusa neza k’uruhu, mu kugira itoto cyangwa n’uburyo umuntu ashobora kugaragara muri rusange.

Ibinyamavuta bigereranyije ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi ku mwana

Izuba Rirashe
Amashaza abonekamo omega 3 (Ifoto/Niyonsenga)

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi w’Umufaransa, Amanda Ursell mu gitabo yise “tout savoir sur les aliments”,  avuga ko umubiri w’abana bato uba  ukeneye ibitera ingufu byinshi mu mafunguro kugira ngo babashe gukura vuba, cyane cyane babonye amafunguro abonekamo ibyanyamavuta.

Kudakurikiranya neza imiti iboneza urubyaro bigira ingaruka - Dr Rushanika

Izuba Rirashe
Umujyanama w’ubuzima, Muhirwa Théogène, (Ifoto/F. Mukankubito)

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risobanura ko kuboneza urubyaro ari inshingano y’abantu ku giti cyabo cyangwa umugabo n’umugore bahitamo nta gahato umubare w’abana bazabyara, n’igihe bagomba kubabyarira.

Nyuma y'imyaka 4, urukingo rwa Kolera (cholera) ruzakoreshwa ku isi

Urwo rukingo ruzagabanya abapfaga bazize cholera (foto interinete)

Abarenga 300.000 ibahitana buri mwaka

Urukingo rwa kolera (cholera) rukomeje kugeragezwa  n’abahanga, harebwa niba rufite ubushobozi bwo guhangana n’iyo ndwara, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(WHO). Kuri ubu, mu gihugu cya Bangladesh ku mugabane w’Aziya bakingiye  abantu 240 000 bitewe n’uko iyo ndwara yibasiye abaturage b’icyo gihugu.

Ibiyobyabwenge, imwe mu nzitizi y' ubuzima bwiza

Imvaho Nshya
Abasore baje kwamagana ibiyobyabwenge ari benshi

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibangamiye ubuzima ku isi,  haba mu Rwanda n’ahandi ku isi yose. Abanyarwanda barasabwa kugira  imyumvire imwe  mu kubyamagana,  haba mu kubinywa cyangwa kubicuruza, kuko byangiza ubuzima. Tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buzima, muri rusange nk’uko tubikesha Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO). 

Umugore utwite agomba kwitabwaho

Imvaho Nshya
Kugana abaganga igihe utiyumva neza ni byiza (Ifoto/Ububiko)

Mu kiganiro umuganga w’abagore Dr Ibba Mayele yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2011, yavuze ko ibibazo byinshi abagore batwite bagira, bikunze kugaragara mu mezi ya nyuma cyangwa mu gihe cyo kubyara.

Isuku y'ibiribwa byo kudutaro ikwiye gukemangwa

Imvaho Nshya

Muri iki gihe, mu mpande zose z’igihugu aho umunyamakuru w’Imvaho Nshya agenda aca hose cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ahabona abagore bacuruza ibiribwa ku gataro. Ni ibiribwa biba byiganjemo imbuto n’imboga ndetse hari n’abantu babigura ukabona bahise barya! Mukasine Sophia, inzobere mu mbonezamirire yavuze ko bene ibyo biribwa bikwiye gukemangwa kubera isuku nke aho biba   nyirabayazana w’indwara zimwe na zimwe nyiri ukubihaha yikururira.

Amacunga agira akamaro kanini mu mubiri w’ununtu

Imvaho Nshya

Icunga ni rumwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi . Nk’uko bisobanurwa na muganga Dupont Jiles wo mu gihugu cy’Ubufaransa, ngo icunga rikungahaye cyane kuri vitamini nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane vitamine C, ifite imbaraga zo gukingira umubiri indwara z’Asima, Inkorora y’igikatu, igituntu, umusonga, rubagimpande. Ngo ni vitamine ifasha abantu kwituma neza, gukumira indwara z’igisukari, umuvuduko udasanzwe w’amaraso n’izindi.

Gufuruta bishobora kwirindwa

Imvaho Nshya
Gufuruta biterwa nabyinshi ariko byakwirindwa (foto inerineti)

Gufuruta ni  ikimenyetso  cyerekana ko hari  icyo umubiri  utishimiye. Gufuruta bishobora kubabaza rimwe na rimwe bikerekanwa no kubyimba k’uruhu bikaba byanageza naho uruhu  rwokerwa,  rugahindura ibara, hakabaho no guhinda  nk’ubushye kanumuriro no  kababara cyane.  Ukubyimba k’umubiri kwibanda cyane ku bice ku munwa, ku muhogo, mu maso cyane cyane ahagana ku bitsike no  ku matama. Nanone, gufuruta bishobora no gufata   no ku myanya ndangagitsina.